Loading...
Hi, How Can We Help You?
  • Address: B.P.2487 Kigali,Rwanda
  • Email Address: info@ear.rw

Blog

June 13, 2019

Ibikorwa Bya Archibishop Dr. Laurent Mbanda Mugihe Cy Iminsi 48

Mugihe cyingana n’ iminsi 48 gusa arobanuriwe kuba Umwepiskopi Mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda, Archibishop Dr.Laurent Mbanda ibikorwa bye byatangiye kwigaragaza nkuko yabisezeranyije abakristo taliki ya 10 Kamena 2018 kuri Stade ya ULK ku Gisozi mubutumwa yagejeje kumbaga y’abakristo bari bitabiriye umuhango wo kumusengera .

Mu ijambo rye akimara guhabwa inshingano zo kuba Umwepisikopi Mukuru ,Dr. Laurent Mbanda yatangaje ko hari byinshi yiteguye gukorera itorero birimo imishinga y’uburezi, ibikorwa by’iterambere gukuza ivugabutumwa n’indi mishinga itandukanye agendeye kucyerecyezo n’umuvuduko igihugu kihaye
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018, Dr Laurent Mbanda yeretse abakozi ba Province y’itorero Angilikani mu Rwanda ibiro bivuguruye bagiye gukoreramo, Yagize ati ”Nifuje kubamurikira inyubako imaze iminsi ivugururwa kuko nifuje ko ijyana n’igihe tugezemo, mugakorera ahantu heza kandi mugatanga umusaruro”
Iyi nzu yari isanzwe ikorewamo na Province y’itorero Anglicani mu Rwanda yaravuguruwe guhera mubiro by’abakozi, Salle y’inama, ibikoresho bishya kandi bigezweho n’ibindi byagombwa nkenerwa bijyanye n’inyubako zigezweho.

Arch. Dr. Laurent Mbanda amurika ibiro byishya bivuguruye

Dr. Laurent Mbanda yafashe umwanya ashimira umufasha we Madame Chantal Mbanda wamufashije kuvugurura inyubako y’ibiro bya PEAR afatanyije n’umuryango we n’inshuti ze zahafi.
Yakomeje avuga ko mugihe cya vuba bagiye no gutunganya ikibanza winjiriramo uza kunyubako ya PEAR kikajyamo inyubako ijyanye n’icyerecyezo cy’Umujyi wa Kigali ariko mugihe bagishaka ibyangombwa ngo bashobora kuba bahashyize parking igezweho .
Mu ijambo yagejeje kubakozi ba PEAR, Archibishop Dr. Laurent Mbanda yabasabye gucunga neza umutungo w’itorero kandi bagasigasira ibikorwa biri gukorwa, anaboneraho umwanya wo kwerekana abakozi bashya bagiye gutangira gukora muri Province barimo Ushinzwe Ivugabutumwa, ushinzwe Umutungo n’Ubutegetsi, ushinzwe uburezi n’amashuri y’abana n’umukozi uzafasha Province na za Diocese kunoza neza ibijyanye n’ibaruramali n’umutungo.
Mubindi bikorwa yatangaje byihutirwa yatangiye gukora harimo inyubako igeze kure izakoreramo Kaminuza y’Abangilikani bazatangiza muri Nzeri 2019 iri kurwego rw’Akarere izitwa “East African Christian University” ikazakorera I kabuga ahasanzwe ishuri rikuru rihugura aba Pastori.

 

Amafoto y’inyubako nshya izakoreremo Kaminuza y’Abangilikani izitwa “East African Christian University”

Tubibutse ko Archbishop Dr. Laurent Mbanda yarobanuwe taliki ya 10 Kamena 2018 asimbura Arch. Dr. Rwaje Onesphore wagiye mukiruho kizabukuru

Amafoto y’inyubako ivuguruye y’ibiro bya PEAR

 

 

Amafoto agaragaza bimwe mu biro byavuguruwe

 

0 Replies to “Ibikorwa Bya Archibishop Dr. Laurent Mbanda Mugihe Cy Iminsi 48”

  1. John Doe says: November 20, 2019 at 11:22 am

    Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipisicing elit. Laudantium eius, sunt porro corporis maiores ea, voluptatibus omnis maxime

    1. Leona Spencer says: November 20, 2019 at 11:22 am

      Sed maximus imperdiet ipsum, id scelerisque nisi tincidunt vitae. In lobortis neque nec dolor vehicula, eget vulputate ligula lobortis.

  2. John Doe says: November 20, 2019 at 11:23 am

    Vivamus gravida felis et nibh tristique viverra. Sed vel tortor id ex accumsan lacinia. Interdum et malesuada fames ac ante ipsum primis in faucibus.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*