Loading...
Hi, How Can We Help You?
  • Address: B.P.2487 Kigali,Rwanda
  • Email Address: info@ear.rw

Itangazo ry’Inama y’Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi

Itangazo ry’Inama y’Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi

Itangazo ry’Inama y’Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi (Global Anglican Communion) yabereye Abuja muri Nigeriya

Uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera…

Ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka (Yosuwa 25:15)

Bene so bari Abuja muri Nijeriya barabatashya ahateraniye Abepiskopi bo mu Itorero Angilikani 347 Abapasitori n’Abalayiki 121 bo mu Itorero Angilikani baturutse muri provinces 27 bateranye kuva ku ya 3-6 Werurwe 2026, twakiriwe neza n’abavandimwe bacu mu Itorero rya Nijeriya.

Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Bakuru ba Gafcon, Archbishop Laurent Mbanda, yatangaje ko hatangijwe Umuryango w’Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi mu Kwakira 2025 ku Munsi w’Abahowe Imana (Matyrs’Day). Dushingiye ku Itangazo ryasosotse mu gihe cyo gutangiza uyu muryango twahuriye Abuja mu rwego rwo “kujya inama no kwishimira Ubumwe bw’Abangilikani ku Isi.”

Twateraniye hamwe twiga Ijambo ry’Imana dusenga kugira ngo tumenye ubushake bw’Imana ku Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi. Iri huriro rishingiye kuri Yesu no ku murimo we no ku butware bw’ijambo rye, kongeraho n’itegeko ryo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa be.

Twahuraga buri gitondo tugasenga, tugahimbaza nyuma tugasangira ijambo ry’Imana. Intego rusange yacu yari ugusesengura ibyavuve nama yo ku munsi w’Abahowe Imana. Icyerekezo nyamukuru muri uku guhura kwari ugushyigikira no gusohoza itegeko ryo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo mu mahanga yose.

Igihe twari dutegereje ni iki

Tumaze imyaka irenga makumyabiri, dusenga twicishije bugufi ngo abo bayobozi bakuru b’Umuryango w’Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi bahakanye imyizerere y’ukuri y’Itorero mu magambo no mu bikorwa ngo bihane.

Kuvugurura Itorero Angilikani birakenewe, kubera ko umubare munini wa provinces ziyita iz’Abangilikani yavuye mu butware bw’Ibyanditswe Byera ananirwa gukurikira Kristo by’ukuri. N’ubwo ikibazo kerekeye abaryamana bahuje ibitsina ari kimwe mu bigaragara, ni n’ikimenyetso cyo kureka inyigisho nzima n’umuco bishingiye ku byanditswe byera.

Ubuyobozi bw’i Canterbury bwananiwe gukurikiza indangagaciro no gukomeza inyigisho zishingiye ku byanditswe byera no gushikama ku mahame shingiro n’umuco w’Abangilikani uboneka mu mahame y’ivugurura (Ingingo mirongo itatu n’icyenda z’ibyo twizera n’Igitabo cy’Amasengesho cyo muri 1662, ibi kandi byagaragaye no ku barobanuriwe umurimo wa Gishumba. Ahubwo ubu buyobozi bushaka kubumbatira hamwe mu mikoranire y’inzego ishingiye ku kinyoma cyo kuba “abasangirangendo”hamwe n’abagendera kure y’ukuri k’Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.

Ijambo ry’Imana ni ryo shingiro ry’Ubumwe